๐ข Zimbabwe: Sena yemeje ihindurwa ry’itegeko nshinga ryongereza manda ya Perezida
๐ข Zimbabwe: Sena yemeje ihindurwa ry’itegeko nshinga ryongereza manda ya Perezida
๐ฟ๐ผ Sena ya Zimbabwe yemeje umushinga w’itegeko rihindura itegeko nshinga, riteganya kwongerera manda ya Perezida imyaka ibiri no kwimura amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganyijwe mu 2028 akazaba mu 2030. Uyu mushinga kandi wongera igihe cya manda y’umukuru w’igihugu n’icya parlamenti kikava ku myaka 5 kikagera ku myaka 7.
๐ค Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa w’imyaka 83, ashobora gukomeza kuyobora igihugu kugeza mu 2030 igihe uyu mushinga uzaba ushyizweho umukono ugahinduka itegeko.
⚖️ Abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko izi mpinduka zishobora guhungabanya demokarasi no gukuraho uburenganzira bw’abaturage bwo kwitorera Perezida mu buryo butaziguye.
๐ฅ Iki cyemezo gikomeje guteza impaka zikomeye muri Zimbabwe no mu karere, aho bamwe babona ko ari uburyo bwo gukomeza kugumisha ubutegetsi ku ishyaka riri ku butegetsi.
#Zimbabwe ๐ฟ๐ผ #Mnangagwa #Politiki #Africa #Amatora #MbcTimes ๐ฐ

Comments
Post a Comment